
Propaganda za “Robert Patrick Fati Gakwerere” uyu akaba ari umwe mu inkotsa z’umwicanyi n’umujura Museveni wirirwa asebya U Rwanda, yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook abeshya ko abayobozi b’ U Rwanda bakomerewe n’urubanza ruri ku buranwa muri America. Byahehe byo kajya. Urwo rubanza ntanaho ruhuriye n’ U Rwanda.
Mu nyandiko ye yuzuyemo amateshwa n’ibinyoma, yanditse avuga ko U Rwanda rwatsinzwe urubanza ruregwamo uwahoze ari ambassaderi w’ U Rwanda muri Loni/UN Eugene Gasana ku byaha byo gufata ku ngufu umwana muto uzwi kw’izina rya Benita Uruhisho.
Icyo Gakwerere n’abambari be bafashwa na digitateri Museveni babeshya n’uko muri urwo rubanza, ntahantu U Rwanda rwigeze rurega ntanaho ruhuriye n’urubanza. Uwareze n’ umunyarwanda nibyo kandi yitwa Benita Uruhisho ariko ntaho ahuriye n’abayobozi b’igihugu cyangwa u Rwanda muri rusange, yareze ku giti cye.
Ikindi n’uko kuvuga ngo urwo rubanza n’umuzigo ari ukwanjwa no guteshaguzwa bagamije guhisha uruhare rwa Museveni Uyobora Uganda uzwiho neza ko yakiriye Eugene Gasana mu biro bye amwizeza ubufatanye mu guhungabanya umutekano w’ U Rwanda.
Amakuru azwi neza n’uko nyuma yo kugaragaraho ibyaha bitandukanye Eugene Gasana nk’ibindi bigarasha byose bitabaje Perezida Museveni ngo abashyigikire, abafashe mu buryo bumwe cyangwa ubundi guhunga ubutabera. Gusa ntibyabakundiye byababyariye amazi nk’ibisusa.
Gakwerere rero n’ibindi bigarasha bakorana nibave mu manjwe no kuvuga ubusa, cyane cyane ko urubanza rukiri no mu nkiko, bareke kubeshya abantu, bareke ubutabera bukore akazi kabwo.
Ubangamiwe kandi ufite umuzigo ukomeye bavuge ko ari Perezida Museveni we wategetswe kwishyura milliyari 10 z’amadolari abacongomani yishe, yasahuye akanangiza imitungo yabo mu myaka y’1998 na 2000.
